Home Telefone Amategeko Politiki y’ikoranabuhanga mu bihugu by’Afrika

Iyo urebye mu bihugu bitandukanye bya Africa usanga ikoranabuhanga riba rishingiye gusa ku mibereho ya buri munsi mu byo kwisanzura. Aha dushatse kuvuga telephone cyangwa se na internet bikoreshwa ahanini mu guhanahana amakuru hagati y’umuntu A na B.

Politiki z’ikorana buhanga zishobora kugera kuri habanje kubaho politike zo kwigisha abantu uburyo ki bwo kurikoresha. Kugeza ubu, hari abantu benshi bumva ko internet isobanura whatsApp, viber, kohererezanya mail kuri yahoo na hotmail cyangwa se facabook gusa.

“Si, en effet, Internet a beaucoup à offrir à qui sait ce qu’il cherche, le même Internet est tout aussi capable de compléter l’abrutissement de ceux et celles qui y naviguent sans boussole.”Laurent Laplante

ibyo twiga byose, amakuru ya buri munsi, ikoranabuhanga rigezweho, byose biba kuri internet kandi umuntu wese ashobora kubibona ku buryo bworoshye, yaba umenyereye ubushakashatsi cyanwa se ugitangira gukoresha internet.

Iyo uvuze ikorana muganga muri make, uba uvuze ibintu byinshi. ariko usanga dukoresha bike cyane ugereranije n’ibyo dushoboye gukoresha? Ese ibyo byaba biterwa n’iki?

Mu bihugu byateye imbere, ibintu byose bigendera ku iharuramibare (statistiques). ibyo bituma abantu bahabwa ibyo bakeneye mu by’ukuri. Haba hazwi ikigereranyo cy’umubare w’imodoka ziba mu mujyi A zijya mu MUJYI B, haba hazwi ikigereranyo cy’ibyo abantu bagura cyane, aho bagomba kubishyira mu isoko kugira ngo bigurwe cyane, ndetse n’imyitwarire y’umuguzi mu isoko hakoreshejwe ikoranabuhanga rishingiye ku kumucunga aje guhaha,…

Tugarutse ku Rwanda gato, ikigereranyo cy’iterambere mu 2014 cyadushyize ku mwanya wa 166 ku bihugu 187.

Abantu 60% nibo bashobora nibura gusoma no kwandika ikinyarwanda. Iyo urebye ibigendanye n’ikoranabuhanga bitugeraho, usanga ibyonshi biri mu ndimi z’amahanga. Tugira amahirwe yo kuba dufite ururimi rwacu, amahirwe abenshi muri Africa badafite kuko bavuga indimi zitandukanye bitewe n’agace bavukiyemo.

Ntekereza ko politike y’iterambere mu ikoranabuhanga yagombye mbere na mbere guhera ku guteza imbere ururimi rwacu. Hagombye kubaho imbuga za leta mu Kinyarwanda kuko zibereyeho gukorera abanyarwanda kandi zigaha amakuru mbere na mbere abanyarwanda.

Ni byiza(1)Ni bibi(0)