IMIKORERE Y’URU RUBUGA

Urubuga

Twishimiye kumenyesha abakoresha urubuga www.webiwacu.com abo turibo kugira ngo mu gihe hari ibibazo bigendanye n’imikoreshereze yarwo babashe kutwiyambaza.
Nyir’urubuga, Uwarwubatse kandi akaba ari nawe ushinzwe ibyandikirwaho : Jean-Rémy Dushimiyimana
www.jean-remy.fr

Amabwiriza rusange y’imikoreshereze y’uru rubuga na servisi rutanga.

Imikoreshereze y’urubuga www.webiwacu.com isaba kuba wemeye bidasubirwaho amabwiriza rusange akurikira. Aya mabwiriza ashobora guhinduka cyangwa se akongerwaho izindi ngingo igihe icyo aricyo cyose. Kubera iyo mpamvu abakoresha urubuga www.webiwacu.com basabwe kujya bayareba kenshi.
Uru rubuga ruvuga ku ikoranabuhanga mu Kinyarwanda rushobora gusomwa igihe icyo ari cyo cyose. Rushobora guhagarikwa rimwe na rimwe kubera ibibazo bya tekinike ariko muzajya mubimenyeshwa. Ibiri kuri uru rubuga bigenda bihindurwa kenshi b’itewe n’inkuru zabonetse zigendanye n’ikoranabuhanga.

Ibisobanuro kuri services zitangwa.

Urubuga rwa www.webiwacu.com rubereyeho gutanga inkuru zigendanye n’ikoranabuhanga, imyubakire y’imbuga za internete, imikorerere ya za telephone ipad, amatelevisiyo, n’ibindi bikoresho bifatiye ku iterambere rigendanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ubwanditsi bukora ibishoboka byose kugira ngo rushyire ku rubuga www.webiwacu.com amakuru rwizeye hakurikije uburyo bwo kuyashaka dufite. Ariko rero, nta narimwe ubwanditsi bw’urubuga www.webiwacu.com, Nyirarwo cyangwa se ushinzwe ibibazo tekinike byarwo ashobora kuba “responsible” w’ibihanditswe, inkuru zifite inenye, izitari ukuri cyangwa zitakosowe zatangarijwe kuri uru rubuga.

Inkuru zose zatangajwe ku rubuga www.webiwacu.com zitangwa nk’ifatizo kandi zishobora guhinduka.

Ibigendanye na tekinike mu gutangaza inkuru kuri uru rubuga.

Uru rubuga rukoresha ikoranabuhanga rya JavaScript.
Nta na rimwe uru rubuga ruzaba responsible ku bibazo bigendanye n’ibikoresho mwakoresjeje murujyaho. Turasaba abakoresha uru rubuga gukoresha ibikoresho bigezweho (bidashaje) bidafite amavirus ndetse bagakoresha “versions” za nyuma za “navigateur”

Ubuzima bwite ku rubuga rwa internete ndetse n’ibirebana no gukoporora iby’abandi.

Jean-Rémy Dushimiyimana afite umurenganzira bwuzuye ku mikoreshereze y’ibiri kuri uru rubuga byose.
Aha dushatse kuvuga amagambo, amashusho, ibishushanyo, ikirango, amajwi na “logiciels”.
Kubyigana, Kubyiyitirira, Kubihindura, Kubikoresha ndetse no gukora ibisa nabyo ukoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, birabujijwe.
Ni byiza(0)Ni bibi(0)